Mobicash, ubuhanga bw’Umunyarwanda mu kubitsa no kubikuza bugiye gukoreshwa mu Rwanda



Published 30 Nov 20

Umunyarwanda Patrick Gordon Ngabonzima wavumbuye ikoranabuhanga Mobicash mu mwaka wa 2007 akomeje gutera amahanga amatsiko yo gukoresha ubu buryo mu kurinda umutekano w’amafaranga abitswa akanabikuzwa, kuri ubu bukaba bugiye no gutangira gukoreshwa mu Rwandai. Mobicash (Mcash) ni uburyo bushya bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda mu kwishyura no kubitsa umuntu akoresheje telefoni. Ngabonzima atangaza ko ubu buhanga yabwitekerereje ubwe, ubwo yari muri Afurika y’Epfo nyuma yo kubona ko abakoresha amabanki bagomba kurindirwa umutekano w’amafaranga yabo, kandi bakaba banabona serivise aho bari hose. Ubwo buryo umuntu ushaka kwishyura cyangwa kubitsa azajya akoresha telefone ye, afite konti kuri Mobicash ikorana na banki. Nibutangira, hirya no hino hazajya haba hari abantu bafite ibikoresho umuntu agenda agakozaho igikumwe cyanwa ikarita y’indangamuntu hakamenyekana ko ushaka kubikuza ari we, agahita abona serivise yifuzaga. Mu gihe kiri imbere kandi, usibye uburyo bw’indangamuntu hazaza n’uburyo bwo gukoresha ijwi. kuri uyu wa 16 Gicurasi 2013 Ngabonzima yakiriye Igikomangoma Jean wa Luxembourg ushaka kujyana ubu buhanga mu burayi aho avuka. Prince Jean yavuze ko yabonye ubu buhanga bwo gukoresha igikumwe n’indangamuntu mu kubitsa mu mabanki biciye muri Mobicash, bifite agaciro gakomeye ku buryo agiye gutwara Ngabonzima mu Burayi akabitangizayo. Prince Jean yagize ati “Ubu buhanga buzadufasha kugabanya igihe twatakazaga tujya ku mabanki, kandi ikiyongereyeho buri muturage azabasha kwishinganisha muri ubu buryo bizatuma abaturage mu gihugu cyacu batazongera gusanga ibigo by’ubwishingizi ku byicaro naho agiye nko kwishyura.” Si mu burayi bigiye gutangira gusa kuko Mobicash (ubuhanga bwa Ngabonzima) isigaye ikoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ibihugu by’ Afurika birimo u Burundi, Uganda, Botswana, Congo Brazaville, Ghana, Kenya, Tanzania, na Zambia. Ngabonzima, umukuru w’ikigo Mobicash atangaza ko buzatangira gukora mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi. Ngabonzima yagize ati “Ubu buryo bumaze amezi atandatu bukorera muri Uganda, ariko mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi buzatangira gukorera mu Rwanda kuko ikigo gishinzwe iby’indangamuntu mu gihugu cyatwemereye kubidufashamo hatabaye kwiruka mu baturage tubasaba ibikumwe byabo n’imyirondoro.” Ubuyobozi bwa Mobicash buvuga ko yatangiye gukorana n’amabanki atandukanye ku Isi harimo Banki Nkuru y’igihugu mu Rwanda, Banki y’igihugu y’i Burundi ndetse n’andi akomeye yo mu bihugu byatangiye kuyikoresha. Uburyo bwa Mobicash buzatangirana gukorana na Banki y’ubuvuruzi y’Abanyakenya (KCB).